Uyu musore w’umuzungu yarashe abantu mu iguriro rya Tops Friendly Market, mu gitero abayobozi bemeje ko gifitanye isano n’ivangura rishingiye ku ruhu.
Uwo musore yahise atabwa muri yombi. Ubuyobozi buvuga ko yavuye iwe mu rugo ajyanwe no kugaba icyo gitero, ndetse aza kugitangaza kuri internet.
Mu bagizweho ingaruka n’iki gitero harimo abirabura 11 n’abazungu babiri.
Umugenzacyaha wa FBI ukorera muri Buffalo, Stephen Belongia, yavuze ko icyo cyaha kirimo gukorwaho iperereza "nk’icyaha cy’urwango ndetse cy’ubuhezanguni bushigiye ku ivangura."
Umuyobozi wa Polisi muri Buffalo, Joseph Gramaglia, yemeje ko ukekwaho icyo cyaha yishe abakiliya icyenda bari mu isoko, hamwe n’uwahoze ari umupolisi wari usigaye acunga umutekano kuri iryo guriro, atifashisha imbuda.
Uwo wari ushinzwe umutekano ngo yagerageje kurwanya uwo musore, ariko arasa amasasu menshi, amwe aramufata.
Ubwo abapolisi batabaraga, uwo musore ngo yahise yitunga imbunda ku ijosi, baza kumusaba kuyishyira hasi akamanika amaboko.
Uwo musore byaje kwemezwa ko yitwa Payton Gendron utuye mu gace ka Conklin muri New York, ni muri kilometero 320 mu majyepfo ya Buffalo nk’uko abashizwe umutekano babitangarije Associated Press.
Gendron yahise atangira gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi bukomeye, gishobora guhanishwa igifungo cya burundu.
Uku kurasana gukurikiye ukundi kwabaye muri Werurwe 2021, kuri King Soopers mu gace ka Boulder muri Leta ya Colorado. Ni igikorwa nacyo cyahitanye abantu 10.
Ibyaha by’ubwicanyi bukoreshwa imbunda bireze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho mu 2020 byageze ku 19,350.
Byiyongereyeho hafi 35 ku ijana ugereranyije na 2019, nk’uko imibare y’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC) ibigaragaza.
Nyamara amategeko yo kugenzura ikoreshwa ry’imbunda mu gihugu yakomeje kugibwaho impaka zikomeye ntihagire intambwe iterwa, ugasanga za leta nizo zishyiriraho amategeko agamije gukemura icyo kibazo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!