Ibi byabaye ku Cyumweru ku wa 02 Gashyantare 2025, Saa 08:30 z’igitondo i Houston.
Itangazo ryanyujijwe kuri X n’Ikigo gishinzwe kuzimya inkongi cy’i Houston Fire, rivuga ko abashinzwe ubutabazi bw’ibanze bahise bagera aho iyi ndege yari iri, batangira gufasha abagenzi kuyivamo.
Iyi ndege yari igiye guhagurukira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya George Bush yerekeza ku kibuga cya La Guardia i New York.
Nta muntu n’umwe wakomeretse.
Amashusho yafashwe n’umugenzi wari uri muri iyi ndege, agaragaza umwotsi ndetse n’umuriro bituruka mu ibaba ry’iyi ndege.
Abagenzi 104 hamwe n’abakozi batanu bari bari muri iyi ndege, bakuwemo hifashishijwe inzira zabugenewe.
Aba bagenzi bahise bahabwa indi ndege kugira ngo bakomeze urugendo rwabo nk’uko United Airlines yabitangaje. Iyi ndege yahagurutse nyuma ya Saa Sita.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!