00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abagenzi bavuye mu ndege ikubagahu kubera ikibazo cya moteri yayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2025 saa 03:35
Yasuwe :

Indege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, United Airlines, yagombaga guhaguruka i Houston yerekeza i New York yakuwemo abagenzi ikubagahu, nyuma y’uko moteri yayo igaragayeho ikibazo mbere yo guhaguruka.

Ibi byabaye ku Cyumweru ku wa 02 Gashyantare 2025, Saa 08:30 z’igitondo i Houston.

Itangazo ryanyujijwe kuri X n’Ikigo gishinzwe kuzimya inkongi cy’i Houston Fire, rivuga ko abashinzwe ubutabazi bw’ibanze bahise bagera aho iyi ndege yari iri, batangira gufasha abagenzi kuyivamo.

Iyi ndege yari igiye guhagurukira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya George Bush yerekeza ku kibuga cya La Guardia i New York.

Nta muntu n’umwe wakomeretse.

Amashusho yafashwe n’umugenzi wari uri muri iyi ndege, agaragaza umwotsi ndetse n’umuriro bituruka mu ibaba ry’iyi ndege.

Abagenzi 104 hamwe n’abakozi batanu bari bari muri iyi ndege, bakuwemo hifashishijwe inzira zabugenewe.

Aba bagenzi bahise bahabwa indi ndege kugira ngo bakomeze urugendo rwabo nk’uko United Airlines yabitangaje. Iyi ndege yahagurutse nyuma ya Saa Sita.

Indege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, United Airlines, yagombaga guhaguruka i Houston yerekeza i New York yakuwemo abagenzi ikubagahu, nyuma y’uko moteri yayo igaragayeho ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .