00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abadepite 16 bafatiwe mu myigaragambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi Abadepite 16, bari mu myigaragambyo yamagana icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gikuraho uburenganzira busesuye bwo gukuramo inda. Nyuma baje kurekurwa.

Ni imyigaragambyo yabereye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga i Washington D.C, kuri uyu wa Kabiri.

Mu bafashwe harimo umudepite w’umu-democrate Ilhan Omar, uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko ishinga amategeko.

Ubwo iyi myigaragambyo yabaga, Polisi yaburiye abigaragambya ko iza kubafatira ibyemezo, kuko “binyuranyije n’amategeko kubangamira urujya n’uruza, ko abapolisi bagiye kubihanangiriza inshuro eshatu zagenwe mbere yo gutangira gufata abantu.”

Polisi yaje gutangaza ko yataye muri yombi abantu 34 barimo 16 bagize inteko ishinga amategeko.

Ku wa 24 Kamena nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cyari kimaze imyaka hafi 50 kizwi nka Roe v. Wade, cyemeje uburenganzira bwagutse bwo gukuramo inda.

Gusa Leta zimwe zakomeje gushyiraho amategeko yihariye abuza gukuramo inda mu buryo bwose, keretse igihe bibangamiye ubuzima bw’umwana cyangwa umubyeyi.

Nko muri Minnesota aho Omar (uvuka muri Somalia) akomoka, gukuramo inda birabujijwe.

Omar yaje kurekurwa, atangaza kuri Twitter ko ibikorwa yafatiwemo azabikomeza mu bubasha afite, agamije “gutanga intabaza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwacu mu bijyanye n’imyororokere.”

Ubwo yarekurwaga, Omar yaciwe amande, ku buryo yahawe agatike agomba kwishyuriraho $50.

Yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi bemeye gushyira ubuzima bwabo mukaga kugira ngo abanyamerika babone uburenganzira n’ubwisanzure bafite ubu.
Yakomeje ati "Kuba icyemezo cya Roe v. Wade gikuweho ni ubwo burengazira tuvukijwe, ntekereza ko iki kiragano gikwiye gukomeza uru rugamba mu nyungu z’abazaza nyuma yacu.”

Depite Cori Bush wo muri Leta ya Missouri yaje gutangaza ifoto ari kumwe na bagenzi be Omar, Alexandria Ocasio-Cortez, Ayanna Pressley na Rashida Tlaib bari mu myigaragambyo. Bivugwa ko Ocasio-Cortez, Pressley na Tlaib nabo baje gutabwa muri yombi.

Omar avuga ko Amerika iri mu kibazo cy’iyubahirizwa ry’amategeko kirimo guterwa n’Urukiko rw’Ikirenga, ku buryo muri iki gihe rufitiwe icyizere n’abanyamerika 25 gusa.

N’ikimenyimenyi, abacamanza batanu mu bacamanza b’uru rukiko bemejwe na ba perezida Donald Trump na George W. Bush—bombi bagize amajwi make cyane mu yatanzwe n’abaturage. Ngo banashinjwe ibyaha byo guhohotera abagore.

Yavuze ko bikwiye ko hashyirwaho manda z’abacamanza b’uru rukiko, ku buryo buri perezida yagira uburenganzira bwo gushyiraho abacamanza bangana n’aba mugenzi we.

Mu nyandiko yasohoye, uyu muyobozi avuga ko nibura Abanyamerika 75% muri iki gihe bemeza ko igihugu cyabo kirimo kugana mu cyerekezo kitari cyo.

Depite Ilhan Omar yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri
Iyi myigaragambyo yafatiwemo abadepite 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .