Iyegura rya Dana Brown ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 na Ambasade ya Amerika.
Uyu mugore yari amaze igihe yarasimbuye by’agateganyo Reuben Brigety nawe wari Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, ariko akaza kwegura muri Mutarama 2025.
Byari biteganyijwe ko Dana Brown agomba kuguma muri izi nshingano kugeza muri Werurwe, Amerika yohereje Ambasaderi mushya.
Amakuru dukesha News24 avuga ko Dana Brown yeguye kuko ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, akava mu nshingano zijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Uyu mudipolomate yeguye mu gihe umubano wa Amerika na Afurika y’Epfo ukomeje kuzamba.
Amerika ishinja Afurika y’Epfo gushaka gufata ku ngufu ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage b’abazungu, bagize 7% by’abaturage bose.
Kubera iki cyemezo cy’ubutegetsi bwa Cyril Ramaphosa, Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko yahagaritse inkunga igihugu cye cyageneraga Afurika y’Epfo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!