00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Budage yirukanywe shishi itabona n’Abanya-Palestine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 May 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Oliver Owcza uhagarariye u Budage muri Palestine yirukanywe shishi itabona mu gace ka West Bank n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Birzeit bari bariye karungu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 30 Mata mu 2024. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Ambasaderi Oliver Owcza yinjizwa mu modoka ahungishwa.

Ni igikorwa cyabaye ubwo Oliver Owcza n’abandi badipolomate b’Abanyaburayi bari bitabiriye inama yabereye mu nzu ndangamurage ya Palestine iherereye muri iyi kaminuza ya Birzeit.

Amakuru yashyizwe hanze avuga ko Imodoka y’uyu muyobozi yangijwe cyane n’abanyeshuri b’iyi kaminuza barakajwe n’ubufasha u Budage buha Israel mu ntambara irimo mu gace ka Gaza.

Bivugwa ko aba badipolomate bose bahise bahungijwe kuko aba banyeshuri bari barakaye bikomeye kandi nta bisobanuro byo kubaturisha bashaka kumva.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .