Ambasade ya Amerika muri Iraq yarashweho ibisasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ibisasu bitandukanye byarashwe hafi ya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraq mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu murwa mukuru Baghdad.

Ibyo bisasu kandi byarashwe ku kigo cya gisirikare kibamo ingabo z’abanyamerika no mu gace kabarizwamo ambasade nyinshi z’amahanga muri icyo gihugu.

Colonel Myles B Caggins III uvugira ibikorwa bya gisirikare by’abanyamerika muri Iraq, yavuze ko ibisasu byose byarashwe nta muntu byakomerekeje, uretse utuntu duke byangije. Nta mutwe wigeze wigamba ibyo bitero.

Igisirikare cya Iraq cyatangaje ko ibisasu bya Katyusha byatewe mu gace kazwi nka Green Zone karimo ambasade nyinshi, ibindi bigaterwa hafi aho ahari ibikorwa bya gisirikare.

Hashize iminsi ku birindiro by’ingabo za Amerika n’ahari ibikorwa byayo muri Iraq hibasirwa n’ibitero. Amerika ivuga ko bikorwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Iran.

Mu kwezi gushize Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq yatoye umwanzuro wo kuvana ingabo z’abanyamahanga mu gihugu cyabo. Ingabo za Amerika zigera ku bihumbi bitanu zibarizwa muri Iraq.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’iyicwa ry’umusirikare mukuru muri Iran, Gen Qassem Soleimani yiciwe mu gitero yagabweho na Amerika ubwo yari muri Iraq.

Ambasade ya Amerika yarashweho ibisasu n'abantu bataramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza