Umushinjacyaha mu Mujyi wa Washington D.C, Brian L. Schwalb, ni we watangaje ko Amazon yemeye kwishyura aya mafaranga binyuze mu bwumvikane, kugira ngo urubanza rushyirweho akadomo.
Yavuze ko muri aya mafaranga iyi sosiyete igiye kwishyura, harimo miliyoni 2,45$ y’igihano. Amazon yanasabwe gutanga ibisobanuro bigaragaza uko aya mafaranga yagenerwaga abakozi bayo yakoreshejwe bitari ukuyabaha.
Amazon yaregewe urukiko mu 2022, kubera gufatira hafi kimwe cya gatatu cy’amafaranga y’ishimwe ryagenerwaga abashoferi bayo hagati ya 2016 na 2019.
Amazon ntiyigeze ibimenyesha abashoferi bayo, inakomeza kugaragariza abakiliya bayo ko amafaranga batanze agera kuri ba nyirayo uko yakabaye.
Nyuma y’iperereza, Amazon yaje gusubiza abashoferi miliyoni 61.7$, ariko ikomeza gukurikiranwa kugira ngo iryozwe ibyo yakoze.
Karl Racine wari Umushinjacyaha Mukuru i Washington D.C mu 2022, yavuze ko bagomba “Kugeza Amazon imbere y’ubutabera ku byaha yakoze, no gutanga isomo ku bandi bakoresha ko badakwiye kunyereza ishimwe ry’abakozi babo.”
Amazon yemeye kwishyura aya mafaranga mu gihe cy’iminsi 30.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!