00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazon yemeye kwishyura miliyoni 4$ mu rubanza ishinjwamo kwiba ishimwe ry’abashoferi bayo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 February 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Sosiyete y’ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga, Amazon, yemeye kwishyura Leta miliyoni 3,95$, mu rwego rwo kurangiza urubanza yashinjwagamo kwambura abashoferi bayo mu ishami rya ‘Amazon Flex delivery drivers’ amafaranga y’ishimwe azwi nka ‘tip’ bagenerwaga n’abakiliya, arenga miliyoni 60$.

Umushinjacyaha mu Mujyi wa Washington D.C, Brian L. Schwalb, ni we watangaje ko Amazon yemeye kwishyura aya mafaranga binyuze mu bwumvikane, kugira ngo urubanza rushyirweho akadomo.

Yavuze ko muri aya mafaranga iyi sosiyete igiye kwishyura, harimo miliyoni 2,45$ y’igihano. Amazon yanasabwe gutanga ibisobanuro bigaragaza uko aya mafaranga yagenerwaga abakozi bayo yakoreshejwe bitari ukuyabaha.

Amazon yaregewe urukiko mu 2022, kubera gufatira hafi kimwe cya gatatu cy’amafaranga y’ishimwe ryagenerwaga abashoferi bayo hagati ya 2016 na 2019.

Amazon ntiyigeze ibimenyesha abashoferi bayo, inakomeza kugaragariza abakiliya bayo ko amafaranga batanze agera kuri ba nyirayo uko yakabaye.

Nyuma y’iperereza, Amazon yaje gusubiza abashoferi miliyoni 61.7$, ariko ikomeza gukurikiranwa kugira ngo iryozwe ibyo yakoze.

Karl Racine wari Umushinjacyaha Mukuru i Washington D.C mu 2022, yavuze ko bagomba “Kugeza Amazon imbere y’ubutabera ku byaha yakoze, no gutanga isomo ku bandi bakoresha ko badakwiye kunyereza ishimwe ry’abakozi babo.”

Amazon yemeye kwishyura aya mafaranga mu gihe cy’iminsi 30.

Amazon yemeye kwishyura Leta miliyoni 3,95$, mu rwego rwo kurangiza urubanza yashinjwagamo kwambura abashoferi ba ‘Amazon Flex delivery drivers’ amafaranga y’ishimwe bagenerwaga n’abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .