Icyamenyekanye ni uko izi nkongi zenyegejwe n’ibyatsi byumishijwe n’izuba ryinshi, ndetse n’umuyaga wari ufite umuvuduko w’ibilometero 160 ku isaha, wahawe izina rya Santa Ana, ariko impamvu zidashidikanywaho zaziteye ntabwo iramenyekana.
Izi nkongi ziri mu byiciro bibiri, birimo iyafashe imisozi ya Santa Monica, yangiza ibiri ku buso bwa hegitari 8.627, n’indi yatangiriye mu misozi yegereye Pasadena; hombi ni mu majyepfo ya California. Iyi ya kabiri yo imaze kwangiza hegitare 5.540.
Byaketswe ko hari abantu bashobora kuba bateye izi nkongi ndetse hari abamaze gutabwa muri yombi barimo umukecuru w’imyaka 60 y’amavuko witwa Gloria Lynn Mandich, ariko abashinzwe iperereza bagaragaza ko hakaba hakiri kare kwemeza impamvu nyakuri yazo.
John Lentini washinze ikigo Scientific Fire Analysis gifite icyicaro muri Leta ya Florida, yagaragaje ko kugira ngo hamenyekane icyateye izi nkongi, bisaba gushakira amakuru aho zatangiriye. Ni ukuvuga muri Pacific Palisades na Eaton.
Yagize ati “Uyu wari umuriro muto. Abantu bazibande ku hantu umuriro waturutse, bamenye aho waturutse, maze bashakishe impamvu yawo.”
Ubusanzwe, inkuba zikunze guteza inkongi nk’izi muri Los Angeles ariko abakora iperereza bagaragaje ko kuri iyi nshuro atari zo zayiteye kuko mu gihe zibasiraga ibice byo muri Pacific Palisades nka Santa Monica cyangwa Pasadena muri Eaton, nta kuba zahakubise.
Ikindi gikunze guteza inkongi muri uyu mujyi ni umuriro uba wacanywe n’abaturage, gukoranaho kw’insinga z’amashyarazi cyangwa se ibishashi biturikirizwa mu birori. Abashinzwe iperereza bagaragaje ko mu bihe by’izuba nk’ibyo barimo, biba byoroshye ko mu gihe wafata ibyatsi byaho, ushobora gukwirakwira byihuse.
Ikigo SCE (South California Edson) gishinzwe serivisi z’umuriro w’amashanyarazi mu majyepfo ya California, cyatangaje ko mu masaha 12 kugeza igihe inkongi zatangiriye, nta makuru cyakiriye yo gukoranaho kw’insinga cyangwa se ibindi bibazo bifitanye isano.
Cyagize kiti “Ubusesenguzi bw’ibanzwe bwakozwe na SCE ku miyoboro y’amashanyarazi inyura muri iki gice mu masaha 12 mbere y’uko umuriro utangira kugaragara, bugaragaza ko nta kibazo cyabaye mu muriro w’amashanyarazi.”
Inyubako nyinshi muri Los Angeles zarahiye, by’umwihariko izubakishije imbaho. Ibiro ntaramakuru Associated Press by’Abanyamerika byasobanuye ko mu gihe inkongi iri gucogora, abaturage batangiye gusubirayo mu matongo yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!