00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora yahumuye muri Amerika, ibinyamakuru bitangira kwivamo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 October 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki z’ibiganza byombi kugira ngo amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abe, ibinyamakuru bikomeye byatangiye kwivamo.

Aya matora azaba tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Muri rusange hazahatana abakandida bane ariko babiri: Donald Trump w’Umu-Républicain na Kamala Harris w’Umu-Démocrate ni bo bahanzwe amaso cyane.

Muri Kanama 2024, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyakoze ikusanyabitekerezo nyuma y’aho kandidatire z’aba banyapolitiki zemejwe, kigaragaza ko Kamala afite amahirwe angana na 48% yo gutsinda, Trump ahabwa 47%.

Mu rindi kusanyabitekerezo ryo ku wa 23 Ukwakira 2024, iki kinyamakuru cyagaragaje ko Donald Trump yigaranzuye Kamala, aho afite amahirwe angana na 47% mu gihe uyu mugore afite angana na 45%.

Irindi kusanyabitekerezo ryasohowe n’ikinyamakuru New York Times ku bufatanye n’ikigo Siena College, tariki ya 8 Ukwakira 2024, ryagaragazaga ko Trump yarushaga Kamala amahirwe 3% yo gutsinda.

Mu rindi kusanyabitekerezo iki kinyamakuru na Siena College byasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, bigaragara ko Trump na Harris banganya amahirwe ari ku rugero rwa 48%, icyakoze ngo impinduka ya 3% yabaye ugereranyije n’ubushize iri mu “murongo wo kwibeshya”.

Mu ikusanyabitekerezo, iyo hagaragajwe umurongo wo kwibeshya, biba bisobanuye ko ibizava mu matora nyir’izina bishobora gutandukana n’ibyateganyijwe ku rugero ruba rwagaragajwe (aha twavuga 3%). Iyo riri ku rugero ruto ryizerwa kurusha iriri ku rugero rwinshi.

Mu gihe ibinyamakuru bigaragaza imibare ihabanye mu makusanyabitekerezo, hari ibindi binyamakuru byatangiye gutumbamo umwuka mubi bitewe no kutagaragaza uruhande bihagazeho muri aya matora.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira, ibinyamakuru byinshi byahengamiye kuri Kamala Harris, ibindi nka The Atlantic biheza inguni bitangira kugereranya Trump na Hitler n’abandi banyagitugu babayeho mu mateka Benito Mussolini.

Umwanditsi Mukuru wa The Washington Post n’ikigo Nash Holdings cy’umuherwe Jeff Bezos, Robert Kagan, yari yamaze kumvikana n’itsinda ry’ubwanditsi ko iki kinyamakuru kigomba gushyigikira Kamala Harris, ariko nyuma y’aho ubuyobozi bubyanze, yahise yegura.

Los Angeles Times na yo yatakaje umwanditsi mukuru, Maria Garza, Robert Greene na Karin Klein na bo bari mu bwanditsi bukuru, nyuma y’aho nyiracyo, Patrick Soon-Shiong, na we yanze ko iki kinyamakuru gishyigikira Kamala.

Kuva muri Kanama kugeza mu ntangiriro za Ukwakira, ikusanyabitekerezo ryagaragazaga ko Kamala arusha Trump amahirwe ariko ibintu byahindutse mu minsi ya nyuma
Ibinyamakuru bigaragaza ko amahirwe ya Trump yazamutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .