Amatora y’abasenateri muri Amerika ashobora kugeza mu 2021

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Amatora y’Abasenateri bashya bazinjira muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kugeza muri Mutarama 2021 bitewe n’uko muri Leta ya Georgia bagomba kongera gukora amatora hakaboneka ugira amajwi angana na 50% nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga amatora.

Itegeko rigenga amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riteganya ko umuntu yemererwa kujya muri Sena ari uko yagize byibuze amajwi 50%.

Mu matora yabaye ku wa kabiri w’iki Cyumweru muri Leta ya Georgia ntawagize 50% kuko babiri bari imbere ari Raphael Warnock wagize amajwi 33% na Kelly Loeffler wagize 26%.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 5 Mutarama 2021 ari bwo hazaba amatora agamije kumenya uzahagararira Georgia muri Sena.

Ni mu gihe ubundi byari biteganyijwe ko ku itariki 3 Mutarama 2021 ari bwo abasenateri bazatangira imirimo yabo muri manda izamara imyaka itandatu, bivuze ko hari iminsi Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izamara idafite umubare wuzuye w’abasenateri.

Kugeza ubu aba- républicain bafite Abasenateri 53 muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Aba-démocrates bafite 47.

Hashize imyaka itandatu aba- républicain ari bo bafite ubwiganze buri hejuru muri Sena kandi baraharanira gukomeza kugira ubwo bwiganze.

Aba-démocrate na bo bafite icyizere ko muri aya matora bazabona abandi basenateri batatu bazatsinda ku buryo bizarangira aba-démocrates n’ aba- républicain bari muri Sena ya Amerika bangana mu mubare.

Bishobora kugera muri Mutarama 2020 hataraboneka umubare wose w'abasenateri bazinjira muri sena ya Amerika mu gihe byari biteganyijwe ko muri uku kwezi igomba gutangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .