00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora mu Bufaransa: Macron ashobora gukubitwa inshuro n’ihuriro rya Mélenchon mu Nteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 09:12
Yasuwe :

Ishyaka rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rishobora gutakaza ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera igitutu cy’ihuriro ry’amashyaka arimo iry’aba-Socialiste na Ecologique rirangajwe imbere na Jean-Luc Mélenchon.

Amatora y’icyiciro cya mbere kuri iki Cyumweru yashojwe ihuriro rya Jean-Luc Mélenchon n’ishyaka rya Macron (Ensemble) aryana isataburenge.

Perezida Macron ari ku gitutu aho asabwa kuzegukana imyanya 289 mu cyiciro cya kabiri kizaba mu cyumweru gitaha kugira ngo abashe kugira ubwiganze bw’amajwi muri aya matora.

Ni ubwa mbere mu mateka ubwitabire bumanuka bukagera kuri 47,5%

Nyuma y’isaha n’igice hatangajwe ishusho y’ibyavuye mu matora by’agateganyo, Jean-Luc Mélenchon, yavuze ko ihuriro rye ryari ku isonga nk’uko BBC yabitangaje.

Ati “Ukuri kwa nyuma y’icyiciro cya mbere ni uko ishyaka rya Perezida ryakubiswe hasi.”

Yahamagariye abatora kuziyongeramo imbaraga ku Cyumweru gitaha kugira ngo “begezeyo burundu politiki ya rubanda ya Macron”.

Perezida Macron yatsinze amatora muri manda ya kabiri muri Mata uyu mwaka ariko aramutse ategukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko byamugora kugira amavugurura akora nk’uko yabyiyemeje.

Ashaka kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 65 mu gihe Mélenchon we ashaka kuyimanura ikagera kuri 60.

Ihuriro Ensemble ryegukanye 25,7% by’amajwi rihabwa ikigereranyo cy’imyanya iri hagati ya 275 na 305 mu Nteko naho ku rya Melenchon ryabonye 25,61% iri hagati 175 na 205.

Ishyaka rya Macron riri kurwana no kubona ubwiganze mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .