Aya matike yashize ku isoko mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo igitaramo kibe, uteranyije agaciro kayo kangana na miliyoni 20 Frw.
Amatike asigaye arimo ay’ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw hakaba ay’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 60 Frw bitewe n’aho uyigura ashaka kwicara.
Hari amakuru avuga ko n’amatike y’ibihumbi 10 Frw yaba ari hafi gushira ku isoko ku buryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, mu gitondo na yo yaba yarangiye.
The Ben mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko iki gitaramo cye kizaba kidasanzwe, gifite udushya twinshi tudasanzwe tugaragara mu Rwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko ateganya kuzagaragara ku rubyiniro mu buryo budasanzwe, aho azahuza umuziki gakondo n’ugezweho.
Iki gitaramo cy’uyu muhanzi kizabera muri BK Arena, byitezwe ko abahanzi barimo Rema Namakula wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya n’abandi Banyarwanda bagiye bakorana n’uyu muhanzi bazahurira na we ku rubyiniro, baririmbana ibihangano bakoranye.
Ushaka kugura itike y’iki gitaramo mu yasigaye, wakanda hano https://ticqet.rw/#/
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!