Uyu munya-Kenya uzobereye cyane mu bijyanye no kubaka amahoro, yari amaze imyaka ine kuri uyu mwanya. Yamaganye ibitero byakozwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023 muri Israel ariko nyuma yanga gukoresha ijambo ’Jenoside’ mu gusobanura ibikorwa bya gisirikare by’iki gihugu muri Hamas.
Imyumvire ye ijyanye n’amabwiriza yasohowe n’ibiro bye muri 2022, asobanura uburyo ijambo ‘Jenoside’ rikwiye gukoreshwa neza. Hifashishijwe ingero za Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocauste], Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’ubwicanyi bwakorewe Abayisilamu muri Bosnia.
Ibiro bye bivuga ko kugira ngo ibikorwa bifatwe nka Jenoside, hagomba kuba hari umugambi uhamye wo kurimbura itsinda ry’abantu ku mpamvu z’ubwoko cyangwa ubwenegihugu.
Ibi ngo ntibihuye n’ibikorwa bya Israel kuko ngo bigamije gusenya umutwe wa Hamas, aho kwibasira ubwoko runaka.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyashimiye ‘ubutwari’ bwa Nderitu, kivuga ko gusezererwa kwe ari icyemezo cya politiki gishobora gutuma ijambo Jenoside ritakaza agaciro.
Ku rundi ruhande ariko Abanye-Palestine benshi bagiye bashinja uyu mugore kudashyira imbere ibibera muri Gaza.
Loni yatangaje ko amasezerano ya Nderitu yarangiye ariko ntiyemera ko yirukanywe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!