00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano y’agahenge mu ntambara hagati ya Israel na Hamas agiye gutangira kubahirizwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 January 2025 saa 07:35
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yemeje ingingo yo guhererekanya imfungwa nk’imwe mu zigize igice cya mbere cy’ubwumvikane bugamije guhagarika burundu iyi ntambara imaze amezi 15.

Byatangaje ko akanama k’umutekano kari buze guhura kugira ngo hemezwe bidasubirwaho ibikubiye muri ubu bwumvikane, nyuma byemezwe na guverinoma.

Abahagarariye Israel, Hamas, Amerika na Qatar mu biganiro by’ubuhuza, bose bamaze gushyira umukono kuri ubu bwumvikane.

Minisitiri Netanyahu yatangaje ko kwemezwa k’ubu bwumvikane kuri Israel byatindijwe na Hamas yashakaga guhindura ibikubiyemo.

Biteganyijwe ko ubu bwumvikane buzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kizamara ibyumweru bitandatu, aho nta mirwamo igomba kuba.

Abaturage bafashwemo imbohe na Hamas barimo abagore, abakuze n’abarwaye bazarekurwa, ndetse na Israel irekure abanye-Palestine benshi yafunze. Israel ishobora kurekura imfungwa 33.

Muri iki cyiciro, ingabo za Isreal zizava mu bice bituwe muri Gaza, Abanye-Palestine babe basubira aho bari batuye.

Hazabaho kandi kongera cyane ubutabazi bw’ibanze muri Gaza, aho amakamyo menshi ajyanyeyo ubufasha azemererwa kwinjira buri munsi.

Ingingo zizagenderwaho mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu zizaganirwaho ku munsi wa 16 w’aka gahenge.

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, yavuze ko ingingo zikubiye muri ubu bwumvikane zizatangira kubahirizwa ku Cyumweru.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko ku ikubitiro ku cyumweru hazarekurwa imfungwa eshatu za Israel.

Inyubako byinshi zabaye amatongo kubera iyi ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .