Amasasu yumvikanye hanze ya White House, abashinzwe umutekano bahungisha Perezida Trump by’igitaraganya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere yakuwe igitaraganya n’inzego z’umutekano mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uko humvikanye amasasu hanze ya White House.

Ubwo hari hashize iminota mike Trump atanga ikiganiro kuri Coronavirus, urwego rushinzwe kumurinda rwamusabye kuva aho yavugiraga ndetse agasohoka mu cyumba hamwe n’abandi bayobozi.

Nyuma y’iminota 10, Trump yagarutse mu cyumba yatangiragamo ikiganiro, yemeza ko hari umuntu wajyanywe kwa muganga nyuma yo kurasa kwabereye hanze ya White House.

Yagize ati “Habayeho kurasa hanze ya White House ariko birimo gukurikiranwa neza. Ndashaka gushimira agashami gashinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, ku bwo gukora akazi kako vuba kandi neza buri gihe.”

Trump yavuze ko yumvaga atekanye ubwo abashinzwe umutekano bamujyanaga kuko abafitiye icyizere kubera uburyo batojwe neza.

Aka gashami kasohoye itangazo rivuga ko kurasa kwabayeho ubwo umugabo w’imyaka 51 yegeraga umusirikare wo muri ako gashami wari mu kazi hafi ya White House akamubwira ko afite intwaro, hanyuma agahindukirana uwo musirikare mu buryo bukaze agakura ikintu mu myenda.

Itangazo ry’aka gashami rikomeza rivuga ko uwo mugabo yahise afata icyerekezo nk’icy’umuntu ugiye kurashisha intwaro, hanyuma uwo musirikare aramurasa.

Nyuma byaje kugaragara ko uwo mugabo wakomerekejwe nta ntwaro yari afite.

Perezida Trump yahamije ko yahungishijwe kubera urusaku rw'amasasu rwavugiye hanze ya White House
Ubwo ushinzwe umutekano yegeraga Trump amubwira ngo asohoke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .