00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakamyo y’i Burayi yabujijwe kwinjira mu Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 09:30
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko guhera tariki 10 Ukwakira, amakamyo afite nimero zatangiwe mu Burayi zitazongera kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’amezi make u Burayi nabwo bufashe umwanzuro nk’uwo wo gukumira amakamyo avuye mu Burusiya.

7sur7 yatangaje ko amakamyo u Burusiya buzakumira arimo akora ubucuruzi hagati y’u Burayi n’u Burusiya ndetse n’andi akora ubucuruzi n’ibindi bihugu ariko anyuze mu Burusiya.

Biteganyijwe ko uwo mwanzuro u Burusiya bwafashe uzageza tariki 31 Ukuboza 2022.

Tariki 8 Mata uyu mwaka nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wakumiriye amakamyo yo mu Burusiya nyuma y’uko icyo gihugu gitangije intambara muri Ukraine.

Amakamyo y'Abanyaburayi yabujijwe kwinjira mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .