Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa 2 Werurwe 2025 yatangaje ko ingabo zabo zizafunga inzira imfashanyo zinyuramo muri Gaza kugeza igihe Hamas izemerera kubahiriza icyiciro cya kabiri cy’agahenge kuva mu kwezi kwa Ramadhan kugeza ku musozo wa Pesach; iminsi Abayahudi bibukiraho Iyimukamisiri.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko gufunga inzira izi mfashanyo zinyuramo ari ukurenga ku itegeko mpuzamahanga, kuko izi ngabo ziri kubuza Abanya-Palestine iby’ibanze bakeneye mu buzima.
Yagize iti “Kuba Leta ya Israel yangira Abanya-Palestine kubona iby’ibanze bakeneye birenga ku itegeko mpuzamahanga.”
Iyi Minisiteri kandi yasobanuye ko gufunga inzira y’imfashanyo bisubiza inyuma intambwe yatewe igamije kugera ku mahoro hagati ya Leta ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas.
Misiri na Qatar byagize uruhare mu kumvikanisha Leta ya Israel na Hamas ndetse na Jordan na byo byamaganye ingabo za Israel, bigaragaza ko zarenze ku itegeko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yatangaje ko igikorwa ingabo za Israel zirimo atari uburyo bwo gushyira Hamas ku gitutu kuko uko byaba bimeze kose, imfashanyo ziba zigomba kugera ku bo zigenerwa.
Iti “Si uburyo bwemewe n’amategeko bwo gushyiranaho igitutu mu gihe cy’ibiganiro. Kugeza muri Gaza ubufasha budakumiwe bigomba gukorwa ibihe byose.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abana, UNICEF, ryagaragaje ko gufunga inzira imfashanyo zinyuramo bizashyira mu kaga ubuzima bw’abana bavukira muri Gaza.
UNICEF yatangaje ko kugira ngo ubuzima bw’abana bari muri Gaza budahungabana, agahenge gakwiye gukomeza, imfashanyo zikabageraho nta mbogamizi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!