00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AMAFOTO: Kim Jong Un yerekanye ubuhanga bwe mu kurasa n’intwaro zikomeye z’igihugu cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yagaragaje ko ashoboye kurasisha intwaro zikomeye igihugu cye gifite zirimo imbunda za ba mudahusha n’izindi zikoreshwa n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo udasanzwe (special force).

Perezida Kim Jong Un yasuye ikigo gitorezwamo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, ndetse amaforo yashyizwe hanze ku wa 5 Mata 2025, amugaragaza atanga urugero mu kurasisha intwaro bivugwa ko zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo muri iki gihugu.

Sky News yanditse ko Perezida Kim Jong Un yasuzumye imwe mu mbunda anyurwa n’imikorere yayo ndetse n’ubushobozi ifite bwo kurasa.

Amafoto amwe agaragaza Kim Jong Un ari gutunga urutoki ku kibaho ba mudahusha bitorezaho gupima neza, ariko ntibizwi niba yerekanaga aho isasu yarashe ryaguye.

Perezida Kim Jong Un yasuye ikigo gitorezwamo abo mu mutwe udasanzwe agaragaza ubuhanga bwe mu kurasa
Jong Un hamwe n'abandi basirikare azengurutswa ahakorerwa intwaro mu gihugu cye
Aha ni mu 2024 ubwo Kim Jong Un yari yasuye ikigo cy'imyitozo aho bigishiriza kurasa imbunda ziremereye
Aha ni mu 2024 ubwo Perezida Jong Un yaganiraga n'umwe mu basirikare ahatorezwa ingabo zirwanira mu kirere
Aha na ho yari avuye kureba intwaro nshya bakoze mu mpera za 2024
Perezida Kim Jong Un yitegereza igisasu cya Hwasong-18 igihugu cye cyakoze mu 2023
Perezida Kim Jong Un asura kenshi inganda z'intwaro z'igihugu cye
Perezida Kim atunze imbunda ku gipimo
Perezida Un yasuye uruganda rw'intwaro mu gace katamenyekanye neza mu 2024
Uyu mukuru w'igihugu uzwiho gutera ubwoba Amerika ari kwitegereza ubwato bw'intambara burasa ibisasu biremereye
Perezida Kim n'umukobwa we avuye kureba igisasu gishobora kuraswa ku ntera ndende cyane, cyagera no ku wundi mugabane
Ubwo yasuraga ingabo zirwanisha ibifaru
Ubwo Kim yari ari gukurikirana imyitozo y'ingabo zo mu mutwe udasanzwe
Aha yari yasuye icyicaro cy'ingabo zirwanira mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .