Amafaranga yinjijwe kuri uyu wa Gatatu akubye inshuro ebyiri ayabonetse ku munsi nk’uyu mu mwaka ushize.
Uyu munsi uzwi nka Singles Day uba tariki 11/11, watangijwe na Alibaba mu mwaka wa 2009, aho igabanya bimwe mu biciro by’ibicuruzwa byayo ari nako ishyiraho za poromosiyo zitandukanye. Uyu munsi usa nk’uwaje guhangana n’umunsi w’abakundana wizihizwa muri Gashyantare buri mwaka.
Uyu mwaka, Alibaba yatangiye kwitegura uwo munsi hakiri kare aho guhera tariki 1 -3 Ugushyingo bimwe mu biciro byari byatangiye kumanurwa.
CNN yatangaje ko ugereranyije n’umwaka ushize, amafaranga Alibaba yacuruje yiyongereyeho 26 %.
Ubwiyongere bw’amafaranga Alibaba yacuruje kuri uyu wa Gatatu bwahuriranye no kuba ubukungu bw’u Bushinwa butangiye kuzahuka nyuma yo guhungabanywa n’ingaruka za Coronavirus.
Mu gihe amaduka asanzwe yahungabanyijwe no gufunga imiryango ubwo Coronavirus yari imeze nabi, Alibaba yo ubukungu bwayo bwakomeje kuzamuka kuko benshi mu Bushinwa ariyo bitabazaga bahaha.
Andi mahahiro yo kuri internet mu Bushinwa nka JD.com (JD), Pinduoduo (PDD) na Red yinjije amafaranga menshi kuri uyu wa Gatatu. Nka JD yari imaze ibyumweru bibiri yaratanze poromosiyo yatangaje ko yinjije miliyari 41 z’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!