Ku wa 17 Ukuboza nibwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus.
Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike yari ishize Perezida Macron yitabira ibikorwa bitandukanye byamuhuzaga n’abandi bayobozi bo kuri uyu mugabane.
Mu bikorwa yitabiriye harimo Inteko rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’indi nama yari yateguwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD ibera mu Mujyi wa Paris.
Mu bayobozi bo kuri uyu mugabane bahuye na Macron bishyize mu kato harimo Umuyobozi w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel wanabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez aba bombi bahuriye na Macron muri iyi nama yateguwe na OECD.
Mu bandi bishyize mu kato harimo Minisitiri w’Intebe wa Portugal, Antonio Costa wasangiye na Macron ku wa Gatatu mbere ho umunsi umwe ko bigaragara ko yanduye Covid-19, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg, Xavier Bettel wahuriye na Macron muri iyi nteko rusange ya EU na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex.
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel nawe yari yafashe icyemezo cyo kwishyira mu kato gusa nyuma yo gupimwa n’abaganga ibiro bye byatangaje ko nta Covid-19 bamusanganye.
Undi wishyize mu kato ni umugore wa Perezida Macron, Brigitte Macron. Perezida w’u Bufaransa yanduye iki cyorezo akurikira abandi bayobozi bakomeye ku Isi bagiye bacyandura bakagikira barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson uwa Canada, Justin Trudeau na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!