Airbus yahigitse Boeing mu kugurisha indege nyinshi muri 2019

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora indege rufite icyicaro mu Bufaransa ‘Airbus’ rwatangajwe nk’uruganda rwaciye agahigo ko gucuruza indege nyinshi mu mwaka wa 2019, ruhigika Boeing y’abanyamerika yari imaze imyaka umunani yambaye ikamba ry’ibihangange mu gukora indege zitwara abagenzi.

Airbus yabashije gukora, inagurisha indege 863 muri 2019, mu gihe yari yahize gukora izigera kuri 860. Abasesenguzi bavuga ko guhigika Boeing byari byitezwe, nyuma yuko umwaka ushize uruganda rwa Boeing rwategetswe kuba ruhagaritse ikorwa ry’indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX nyuma y’ibibazo by’impanuka byazigaragayeho.

Airbus iciye aka gahigo mu gihe ibibazo yari yagize mu ruganda rwayo byayisabaga kugabanya indege yohereza ku isoko ku rugero ruri hagati ya 2-3% mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Uruganda rwa Airbus rwirinze kugira icyo rutangaza kuri iyi mibare igomba gusuzumwa mbere yo gutangazwa ku mugaragaro. Mu mwaka wa 2018 uru ruganda rwari rwakoze indege 800, ibishimangira ubwiyongere bwa 7,9 % muri 2019.

Kugirango Airbus ice ako gahigo, byayisabye gushaka abandi bakozi, ndetse inahagarika ibiruhuko ku bakozi bayo basanzwe kugira ngo barangize indege zari zikiri mu bubiko zari zitaratunganywa neza.

Abasesenguzi bavuga ko kuzana abakozi bashya bishobora kuzagira ingaruka ku nyungu yari iteganyijwe n’uruganda rwa Airbus kubera ikiguzi byayisabye; ariko ko izo mpungenge zishobora kuzoroshywa n’umubare munini w’indege zizakorwa no kuramba kw’izitwara abantu zitagabanyijemo ibyiciro.

Kugeza magingo aya ariko ikibazo cyo gutunganya ibice by’imbere byicarwamo n’abagenzi biracyakomeje gukoma mu nkokora uruganda rwa Airbus, rwifuza kubyaza umusaruro ibihe bikomeye uruganda rwa Boeing rufite ku isoko, byatewe no guhagarikwa kw’indege za Boeing 737 MAX kuva mu kwezi kwa Werurwe 2019, biturutse ku mpanuka ebyiri zikomeye ziherutse kuba.

Uruganda rwa Boeing rufite umukoro ukomeye wo kongera kwigarurira ubuhangange bwarwo ku isoko, kuko kuva muri Mutarama kugera mu kwezi k’Ugushyingo 2019, rwagurishije indege nini 345; umubare utageze no kuri ½ cy’izo rwari rwakoze mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2018, kuko icyo gihe izo mu bwoko bwa MAX zari zikigurwa bisanzwe, rwari rumaze gushyira ku isoko indege 704. Mu mwaka wose wa 2018, Boeing yagurishije indege 806.

Airbus yaciye agahigo ko gukora indege nyinshi umwaka ushzie wa 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .