00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airbnb igiye kuba ihagaritse ibikorwa byayo mu Bushinwa

Yanditswe na Aline Tuyikunde
Kuya 24 May 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Sosiyete itanga serivisi zo gukodesha inzu ku bakerarugendo hifashishijwe ikoranabuhanga, Airbnb, yatangaje ko igiye kuba ihagaritse ibikorwa byayo mu Bushinwa, kubera ingamba icyo gihugu cyafashe mu guhangana na Covid-19.

Kuri ubu ibice byinshi by’u Bushinwa byugarijwe n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, aho hashyizwe za Guma mu rugo mu rwgeo rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Ni kimwe muri gahunda ndende y’icyo gihugu yiswe ‘Zero Covid-19’ aho bashaka kurandura icyo cyorezo burundu mbere yo gusubukura ibikorwa byose.

Airbnb isanzwe ikorera mu bihugu 191 ku Isi, yatangaje ko izo ngamba zo gufunga ibikorwa bya hato na hato mu Bushinwa, byatumye nta bakerarugendo bakihagana ku buryo bibashyira mu gihombo.

Iyi sosiyete yatangarije BBC ko inzu zo mu Bushinwa yakoranaga nazo zigiye kuba zivuye ku rubuga rwayo rwa Internet. Ibyo bivuze ko ku muntu uri mu Bushinwa cyangwa utembereyeyo agashaka inzu kuri Airbnb, atazongera kuyibona mu minsi mike iri imbere.

Airbnb buri mwaka yari isanzwe yinjiza 1 % by’amafaranga yose ibona, aturutse mu bikorwa byayo mu Bushinwa.

Kuva yatangira gukorera mu Bushinwa mu mwaka wa 2016, Airbnb yahaye serivisi abantu basaga miliyoni 25.

Airbnb igiye kuba ihagaritse ibikorwa byayo mu Bushinwa kubera ingamba zashyizwe zo guhangana na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .