Iyi internet ya Starlink ni umushinga ukomeye umaze kugera henshi ku Isi w’Ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk.
Intego ni ugutanga internet yihuta cyane [hifashishijwe ibyogajuru] kandi ihendutse by’umwihariko mu bice by’ibyaro cyangwa biri ahatagera internet y’umuyoboro mugari, hirya no hino ku Isi yose.
Mu busanzwe gukoresha internet mu ndege zimwe na zimwe za Air France bisaba kuba ufite konti ya ‘Flying Blue’ hakaba n’ubwo usabwa kwishyira ikiguzi runaka.
Ubwo iyi internet izaba yashyizwe muri izi ndege kuyikoresha bizajya bisaba kuba ufite konti ya ‘Flying Blue’ gusa utayifite na we ayifunguze nta kindi kiguzi.
Iyi internet izaba ikoreshwa muri telefoni, tablets na za mudasobwa.
Biteganyijwe ko bitarenze impeshyi ya 2025, Air France izaba yamaze gukwirakwiza iyi internet mu ndege zayo zose harimo n’izikorera ingendo imbere mu gihugu.
Mu ndege zijya kure ariko iyi internet izajya ikora bitewe n’igihugu yerekezamo kuko hari aho bitazajya bikunda bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba internet ya Starlink itarakomorerwa kuhakorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!