Agasuzuguro katumye Perezida Trump yirukana Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yirukanye uwari Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu Mark Esper, abenshi bakaba bemeza ko yamuhoye ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare mu myigaragambyo yakurikiye urupfu rwa George Floyd, mu gihe uyu mukuru w’igihugu we ariko yabyifuzaga.

Ku wa 9 Ugushyingo nibwo Perezida Trump abinyujije kuri Twitter yavuze ko yirukanye Mark Esper ahita anemeza ko yamusimbuje Christopher Miller, wari ukuriye ikigo cyo gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika.

Yagize ati “Ntewe ishema no gutangaza ko Christopher C. Miller umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba wubashywe cyane azakora nka Minisitiri w’umutekano by’agateganyo, birahita bitangira kubahirizw”.

Yakomeje agira ati “Chris azakora akazi gahebuje, ibya Mark Esper byarangiye. Ndashaka kumushimira kubera akazi yakoze.”

BBC ivuga ko ukutavuga rumwe hagati ya Trump na Mark Esper kwatangiye kugaragara ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaga imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd.

Muri iyi myigaragambyo Perezida Trump yategetse ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare ariko uyu mu Minisitiri w’Ingabo amubera ibamba amwereka ko nta mpamvu yabyo. Iki cyemezo cya Esper ngo nticyashimishije Trump n’abandi bakozi bo muri White House kuko byafashwe nko kutubaha icyemezo cy’umukuriye.

Nubwo Perezida Trump aherutse guhigikwa mu matora y’umukuru w’igihugu na Joe Biden, kuri ubu itegeko riracyamwemerera ububasha bwose bwa Perezida w’igihugu kugeza igihe azahererekanya ubutegetsi mu muhango uteganyijwe kuba tariki 20 Mutarama 2021.

Biracyekwa ko kwanga gukoresha imbaraga za gisirikare ku bigaragambya biri mu byatumye Trump yirukana Mark Esper

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .