Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ni bwo hatangajwe ko ibyo bihugu byahoze bikolonizwa n’Abongereza byemeranyijwe ku guhagarika intambara, n’ibikorwa bya gisirikare haba ku butaka mu kirere no mu mazi.
Ni igikorwa bafashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaganirije abayobozi b’ibyo bihugu bisangiye Intara ya Kashmir ndetse na bo babyemeranyaho.
Icyakora ntibyamaze kabiri kuko mu masaha make yakurikiyeho mu mijyi y’igice cya Kashmir kigenzurwa n’u Buhinde hagaragaye ibikorwa bisa no kutubahiriza ibyumvikanyweho.
Abayobozi n’abaturage babwiye Reuters ko bumvise ibiturika mu mijyi ya Srinagar na Jammu, ndetse babona ibintu byaka bigenda mu kirere cy’Umujyi wa Jammu nk’ibyo baraye babonye mu ijoro ryabanje mbere y’uko habaho ubwumvikane ku guhakarika imirwano.
Ntacyo abashinzwe ibikorwa bya gisirikare ku mpande zombi baratangaza.
Mu minsi ishize impande zombi zakozanyijeho bikomeye buri ruhande rugambiriye kurasa ku birindiro bya gisirikare by’urundi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Vikram Misri, yari yatangaje ko nyuma yo kumvikana ku gahenge, abashinzwe ingabo ku mpande zombi bari bazongera kuvugana ku wa 12 Gicurasi 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!