Agaciro ka Zoom ku isoko karenze ak’ibigo nka General Motors na Boeing

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hirya no hino ku Isi abantu bakomeje gusabwa kuguma mu rugo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Porogaramu ya Zoom, ifasha abantu gukora inama mu buryo bw’iyakure ikomeje kubyungukiramo.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2020, umutungo w’iki kigo wariyongereye ku buryo kageze ku rwego rw’ibigo bikomeye cyane ku Isi.

Agaciro k’umugabane wa Zoom kiyongereyeho 33% kagera ku $432.45, bituma agaciro kayo ku isoko kazamuka kagera kuri miliyari hafi $122.

Izamuka rya Zoom ryatumye ica ku bigo bikomeye nka General Motors na Ford bikora imodoka, uruganda rukora indege rwa Boeing ndetse n’iguriro rikomeye ry’ikawa, Starbucks.

Ibyo uru ruganda rwinjije mu gihembwe cya kabiri byikubye kane ugereranyije n’ibyari byinjiye umwaka ushize mu gihe nk’iki, aho rwinjije miliyoni 663.5 z’amadolari.

Zoom iteganya ko izinjiza miliyari $2.4 mu mwaka wayo uzangira muri Mutarama. Ni mu gihe muri Kamena yabaraga miliyari $1.8.

Muri Mata, Zoom yakorerwagaho inama miliyoni 300 ku munsi, ni mu gihe mu Ukuboza umwaka ushize zitarengaga miliyoni 10.

Gusa ariko hari ababona ko inyungu yayo izasubira inyuma bitewe n’uko za guverinoma zirimo koroshya ingamba zo kwirinda Coronavirus bigatuma amashuri n’abakozi basubira mu biro.

Zoom iheruka gutangaza ko ishaka gushyiraho serivisi za telefoni, aho abantu bazajya bahamagarana kuri video, mu buryo busanzwe bw’amajwi ndetse bakanaganira (chat) bakoresheje telefoni zigezweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .