Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga, ridashobora gufatwa mu ntoki, ariko rikaba ryakwishyura ibicuruzwa na serivise, ryavunjwamo amafaranga asanzwe ndetse rikaba ryanabikwa na nyiraryo nk’uko n’ubundi umuntu abika amafaranga asanzwe kuri konti ye.
Ubu buryo bwatangiye mu mwaka wa 2009, nyuma y’uko n’ubundi kubera ihungabana ry’ubukungu Isi yari imaze gucamo muri mwaka wari wabanje, abantu benshi bahisemo kugana bitcoin nk’uburyo bundi bwizewe bwo kubikamo umutungo wabo, aho kuwubika muri za banki nk’amafaranga asanzwe.
No muri ibi bihe rero, ubwo abashoramari n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bataramenya neza uko ubukungu bw’Isi buzaba bumeze nyuma ya Coronavirus, abenshi bari guhitamo kubika umutungo wabo mu buryo bwa bitcoin, mu gihe bakireba aho ibintu bigana.
Ibyo ni byo byatumye agaciro ka bitcoin kazamuka cyane, aho kuri ubu kamaze kurenga ibihumbi $20,000 kuri bitcoin imwe, bivuze nko nk’Umunyarwanda wakwifuza kuyigura, agomba kwishakamo miliyoni Rwf21,897,326. Ni ubwa mbere kuva bitcoin yashingwa igeze kuri aka gaciro.
Mu bituma Bitcoin yizerwa harimo ikoranabuhanga yubakanye, aho bigoye cyane, hafi yo kudashoboka, ko hari umuntu wakwinjirira ubu buryo ngo yibe bitcoin z’abandi, hakiyongeraho ko ivunjisha hifashishijwe bitcoin rihendutse ugereranyije n’amafaranga asanzwe.
Ikindi ni uko bitewe n’uburyo bitcoin yagize agaciro gakomeye mu myaka ishize, kuri ubu amaguriro menshi ndetse n’ibigo bifasha mu kwishyurana, birimo nka PayPal, byamaze kwemera bitcoin nk’irindi faranga rishobora gukoreshwa abantu bishyura ibyo bakeneye, ku buryo utunze bitcoin ashobora kwizera ko no mu gihe adafite amafaranga asanzwe, ashobora kugura ibyo ashaka kandi ahantu hizewe.
Hari kandi abizera bitcoin kuko zitagenzurwa na za leta cyangwa ibindi bigo bikomeye, nk’uko Banki Nkuru z’ibihugu zigenzura andi mafaranga asanzwe, icyakora abahanga mu by’ubukungu bakemeza ko kuba nta mugenzuzi ubaho wa bitcoin, ari byo bituma iri faranga ritagira ireme rifatika, rigahora rihindagurika kandi mu buryo bukomeye.
Nk’ubu muri 2017, agaciro ka bitcoin kageze ku mafaranga arenga $19,000, ariko nyuma y’amezi macye, kaza kugwa kagera munsi ya $4,000.
Lucas Huang, ukora mu kigo cya Tokenlon kivunja amafaranga, yavuze ko “bitangaje kuba agaciro ka bitcoin gakomeje kuzamuka”, kandi ko ibi bigaragaza ko “hari abashoramari b’ibigo bikomeye bari kwinjira muri ubu bucuruzi”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!