Ibi Visi Perezida Mashatile yabigarutseho ubwo yari yitabiriye imurikagurisha ngarukamwaka ry’ubuhinzi ryo muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko yahuye n’abo bahinzi n’aborozi b’abazungu bamuhamiriza ko nta gahunda bafite yo kwimukira muri Amerika, ariko na bo bamusaba gukemura ibibazo bamaranye igihe kinini.
Yagize ati “Abahinzi nahuye na bo uyu munsi bambwiye ko bishimiye kuguma muri Afurika y’Epfo ndetse ko icyo bakeneye ko dukora nk’ubuyobozi ari ukubakemurira ibibazo bahura na byo.”
Hashize igihe abazungu bo muri Afurika y’Epfo bagaragaza ko bibasirwa n’abagizi ba nabi aho babaziza ubutaka batunze, bakabubambura ubutegetsi bw’i Pretoria bukaruma gihwa.
Visi Perezida Mashatile ati “Abo bazungu bavuga ko nidukorana na bo mu gukemura ibyo bibazo, nta kibazo tuzagirana, bavuze bati ‘turi Abanyafurika, kandi twifuza kuguma aha, ntaho tuzajya.”
Mashatile kandi yashishikarije abafite gahunda yo kugenda gukomeza kwihangana kubera ko bagiye gukemura ibyo bibazo.
ku wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Amerika yakiriye icyiciro cya mbere cy’abazungu bahamyaga ko bamaze igihe kirekire bahohoterwa muri Afurika y’Epfo.
Icyakora Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko abo batagomba kwitwa impunzi kuko umuntu ahunga ibibazo by’ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki, imyemerere, ubukungu n’ibindi, kandi ko nta bihari, agahamya ko ahubwo abo batishimiye impinduka ziri ku mu gihugu cyabo.
Biteganyijwe ko Perezida Ramaphosa ku wa 21 azasura Amerika, akagirana ibiganiro na Donald Trump bizafasha no gukemura ibyo bibazo by’abazungu bivugwa ko bicwa bakanahohoterwa bamburwa ubutaka bwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!