Afurika ihanze amaso Biden kugira ngo ihabwe miliyari 200 $ yo kuziba icyuho cyatewe na Coronavirus

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bya Afurika bihanze amaso ubutegetsi bwa Joe Biden ndetse n’ibindi bihugu bikize 20 (G-20), kugira ngo byemeze icyifuzo cyo kubiha inguzango y’amafaranga agera kuri miliyari 200 $ azigamye mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), mu kuyifasha guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ireberera Ubukungu bwa Afurika (UNECA) yagaragaje ko Afurika ikeneye miliyari 100 $ buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, kugira ngo izibe icyuho mu bukungu yatejwe na Coronavirus.

Kugira ngo ibihugu bya Afurika bibashe kugurizwa amafaranga azigamwe n’ibihugu muri IMF, harasabwa ko ibihugu bikize, ari nabyo bifite imigabane myinshi muri iki kigega, bitanga uburenganzira bwo kurekura amafaranga byizigamye muri iki kigega, kugira ngo bicyongerere ubushobozi bwo kuguriza ibihugu bikennye.

Ubu busabe biteganyijwe ko buzaganirwaho mu nama ya IMF n’iya Banki y’Isi, ziteganyijwe mu 2021, aho hasabwa byibuze amajwi 85% y’ibihugu binyamuryango kugira ngo ubu busabe bwemezwe, kuri ubu Afurika ifitemo imigabane ingana na 7% gusa.

Igihugu gisa n’igifitemo ijambo rikomeye ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko zifite imigabane ingana na 16, 51%, akaba ari nayo mpamvu ari ho Afurika yiteze ko ari ho hashobora guturuka igisubizo.

Ku ngoma ya Trump, Amerika yagiye idindiza iki cyemezo, gusa kuva yatsindwa mu matora, hari icyizere ko ku butegetsi bwa Biden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gufungura umusanzu wazo, bigatuma ibihugu bya Afurika bibasha koroherezwa ku nguzanyo zo guhangana na Coronavirus.

Afurika yiteze ko Biden azayifasha guhabwa inguzanyo muri IMF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .