Afghanistan: Visi Perezida yarusimbutse mu gitero yagabweho n’abiyahuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Imodoka ya Visi Perezida wa Afghanistan, Amrullah Saleh, yarashweho ibisasu n’abiyahuzi ubwo yari agiye ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Iyo modoka yagabwego igitero mu murwa mukuru Kaboul n’abiyahuzi bashakaga kumuhitana nk’uko byatangajwe na Razwan Murad, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Saleh.

Murad yatangaje ko Visi Perezida Saleh nubwo yagabweho igitero, cyamuhushije akaba ameze neza.

Icyakora nubwo Saleh ntacyo yabaye, hari abandi bantu babiri cyahitanye mu gihe 12 bakomeretse nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.

Kubera uburyo Saleh arwanya cyane umutwe w’aba- Taliba, yagiye asimbuka ibitero bitandukanye byabaga bigamije kumuhitana. Mu minsi ishize ubwo habaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida, hari abitwaje intwaro bagabye igitero ku biro bye, bica abantu 20 naho abasaga 50 barakomereka.

Hatangijwe ibiganiro biyobowe na Qatar bigamije kumvikanisha Leta ya Afghanistan n’aba-Taliban.

Imodoka ya Visi Perezida wa Afghanistan yagabweho igitero ararusimbuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .