00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: Leta yashyizeho Guma mu Rugo mu guhangana n’Aba-Taliban

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Leta ya Afghanistan yategetse ko ibikorwa byose bigomba guhagarara kuva Saa Yine z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo, mu rwego rwo kugira ngo ingabo za Leta ziri mu mirwano n’umutwe w’iterabwoba w’Aba-Taliban, zijye zibona uko zigenzura ingendo zikorwa mu masaha y’ijoro hagati y’uturere, bivugwa ko ari zo zituma uwo mutwe ugira ingufu kuko wimura ibikoresho by’intambara mu buryo bworoshye.

Iyi Guma mu Rugo izubahirizwa mu Ntara 31 muri 34 zigize igihugu, Umurwe Mukuru wa Kabul ntabwo uri mu bice byasabwe kubahiriza amabwiriza mashya, uretse ko ari ikimenyetso cy’uko intambara iri gukomomanga ku muryango w’uwo mujyi.

Aba-Taliban bakajije umurego mu bitero nyuma y’uko ingabo za Amerika zitangiye kuva muri icyo gihugu, aho 95% byazo bimaze kugenda, abasigaye nabo bakazagenda mu minsi ya vuba.

Kuri ubu Aba-Taliban bagenzura hafi kimwe cya kabiri cya Afghanistan cyane cyane mu bice by’icyaro, uretse ko bamaze gufata bugwate imipaka y’ibihugu bikorana ubucuruzi na Afghanistan birimo Pakistan na Iran, bikavugwa ko bakoresha iyo mipaka mu rwego rwo gushaka imisoro ikomeza kubafasha mu ntambara bahanganyemo n’ingabo za Leta.

Leta yashyizeho Guma mu Rugo kugira ngo ibone uburyo ihangana n'Aba-Taliban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .