00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afghanistan: ‘Islamic State’ yigambye igitero cyagabwe kuri Ambasade y’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2022 saa 08:25
Yasuwe :

Ambasade y’u Burusiya muri Afghanistan yagabweho igitero cy’iterabwoba, hapfa abakozi bayo babiri n’abandi baturage bane.

Iki gitero cyabaye kuwa Mbere, nicyo cya mbere kigabwe kuri Ambasade y’abanyamahanga muri Afghanistan kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi muri Kanama 2021.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan yemeje aya makuru, ivuga ko abandi baturage bane bapfuye ari abari bagiye gusaba ibyangombwa muri iyi Ambasade.

Iki gitero kigambwe n’umutwe wa Islamic State.

‘Islamic State’ yigambye igitero cyagabwe kuri Ambasade y’u Burusiya muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .