Haqqani yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’iminsi mike hashyizweho Guverinoma igizwe n’abagabo gusa.
Kujya ku butegetsi kw’Abatalibani kwateye ubwoba benshi biganjemo ab’igitsinagore, ko bashobora kugarura politiki ibasubiza inyuma nk’iyo bari barimitse ubwo bari bari ku butegetsi mu myaka 20 ishize, aho nta mukobwa wemererwaga kwiga cyangwa gukora imirimo ituma agaragara mu ruhame.
Haqqani yavuze ko batazongera kubuza abakobwa kwiga ariko ko batazemera amashuri atuma abahungu n’abakobwa bigana.
Ati “Ntabwo tuzemera ko abahungu n’abakobwa biga hamwe. Ibyo byo ntabwo tuzabyemera. Imana ishimwe kuko dufite umubare munini w’abarimu b’abagore, nta kibazo tuzahura nacyo kuri iyi ngingo. Hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri b’abakobwa bigishwe n’abarimu b’abagore.”
Mu mashuri makuru na za Kaminuza, Haqqani yavuze ko hazashyirwaho amabwiriza y’uburyo abakobwa bagomba kwambara bikwije. Amasomo yigishwa mu mashuri nayo azavugururwa.
Tariki 15 Kanama uyu mwaka nibwo abatalibani basubiye ku butegetsi muri Afghanistan nyuma yo kugenda kw’ingabo z’Aamerika zari zihamaze imyaka 20.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!