Umuvugizi wa Polisi muri Afghanistan yabwiye BBC ko ari umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa gatatu.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’ibyumweru bibiri abagore bose muri icyo gihugu bategetswe kujya mu ruhame bitandiye (bambaye igitambaro kibapfuka mu mutwe), abatabikoze bakabihanirwa.
Leta y’Abatalibani kuva yajyaho umwaka ushize, ikomeje gufata imyanzuro ikakaye cyane cyane ireba abagore. Kuri ubu abagore n’abakobwa ntabwo bemerewe gukora ingendo batari kumwe n’abagabo babo cyangwa bene wabo b’abagabo. Amashuri yisumbuye yigisha abakobwa gusa nayo amaze iminsi afunga imiryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!