Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu. Cyari kitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Mullah Hasan Akhund ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga, Amir Khan Muttaqi.
Mullah Hasan Akhund yasabye ibihugu by’amahanga kubemera nka Guverinoma.
Ati “Ndasaba ibihugu byose, by’umwihariko iby’abayisilamu, ko bakwiye gutangira kutwemera.”
Kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi muri Kanama 2021, Guverinoma yabo ntiyigeze yemerwa ndetse ibihugu byiganjemo ibyo mu Burayi byahise bibahagarikira inkunga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amir Khan Muttaqi yavuze ko Guverinoma y’Aba-Taliban yiteguye gukorana n’ibihugu by’amahanga cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!