Abu Ibrahim al-Hashemi yagizwe umuyobozi wa ISIS asimbuye Baghdadi wishwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’iterabwoba w’abarwanyi ba Kiyisilamu (ISIS), wemeje urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, Abu Bakr al-Baghdadi, unashyiraho umusimbura we.

ISIS yabitangarije mu butumwa bw’amajwi yanyujije kuri Telegram ivuga ko Abu Ibrahim al-Hashemi al-Qurashi ari we muyobozi mushya w’uyu mutwe.

Abu Bakr al-Baghdadi, yapfiriye mu gitero ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Syria mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi mushya wa ISIS, Abu Hamza al-Qurashi, yahamagariye abayisilamu kwiyemeza gufatanya na Abu Ibrahim al-Hashemi, utazwi cyane mu bijyanye n’abarwanyi cyangwa inzego za gisirikare.

Uyu mutwe ntabwo watangaje byinshi ku muyobozi mushya wawo cyangwa ngo werekane ifoto ye ariko umuvuga nk’umuntu ukomeye mu bijyanye no kurwana intambara ntagatifu.

Mu butumwa bw’amajwi bw’iminota irindwi, ISIS yiyemeje kwihimura ku banyamerika kubera urupfu rw’umuyobozi wawo.

Abu Bakr al-Baghdad wapfiriye mu gitero cy'ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza