00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abongereza benshi bashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Ikusanyabitekerezo ryakozwe ku mugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, ryagaragaje ko Abongereza benshi bawushyigikiye.

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasinywe muri Mata uyu mwaka ndetse ku wa 15 Kamena nibwo indege ya mbere yagombaga kugeza i Kigali abo bimukira. Ntibyakunze kuko Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu rwafashe umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.

Icyo gihe abagenzi bari bamaze kugera muri iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo ubwo umwanzuro w’urukiko wasohokaga.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe na YouGov ryerekanye Abongereza benshi bashyigikiye kohereza abimukira mu Rwanda.

Imibare yerekana ko 73% by’abo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs babishyigikiye naho 21% bo mu ishyaka ry’abakozi bakaba babishyigikiye, ni mu gihe 17% by’abo mu ishyaka Liberal Democrats babishyigikiye.

Muri rusange, abashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda ni 42% kuri 37% batabishyigikiye.

Uwahoze ari umukozi wa BBC, Emily Maitlis, yagaragaje ko impamvu abimukira biyongereye atari uko ari abanyabyaha bahunga ahubwo ari ukubera umubano mubi uri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa n’ibindi bihugu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Suella Braverman, umugore ufite inkomoko ku bimukira b’Abahinde bagiye mu Bwongereza baturutse muri Afurika, ni we ufite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza i Kigali abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umwe mu bashyigikiye ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa, aho yigeze kuvuga ko igihugu cye cyakwikura mu Masezerano y’u Burayi agamije kurengera Ikiremwamuntu, UCHR kugira ngo adakomeza kudindiza iyi gahunda.

Abakurikirana politiki y’u Bwongereza bavuga uyu mugore ategerejweho gushyira imbaraga nyinshi muri iyi gahunda kurusha izo uwo yasimbuye Priti Patel yakoreshaga.

Indege yari igiye gutwara abimukira bagana i Kigali yahagaritswe ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .