00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abongereza bategujwe imirongo miremire mu gusezera Umwamikazi Elisabeth II

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 September 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Abaturage b’u Bwongereza bategujwe guhagarara umwanya muremure mu gikorwa cyo gusezera bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II watanze mu Cyumweru gishize.

Umwamikazi Elizabeth II yatanze kuwa Kane ushize mu ngoro ye ya Balmoral muri Ecosse. Umugogo we wagejejwe Edinburgh, umurwa mukuru wa Ecosse kuri iki Cyumweru.

Biteganyijwe ko guhera kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri, umugogo wa Elizabeth II uzajyanwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho abaturage bazaba bemerewe kumusezeraho kugeza ku munsi azatabarizwaho kuwa mbere tariki 19 Nzeri 2022.

The Guardian yatangaje ko kubera ubwinshi bw’abashaka kumusezeraho bwa nyuma, Guverinoma yatanze itangazo ry’uko abantu bagomba kuza biteguye guhagarara umwanya munini haba ku manywa cyangwa nijoro.

Kuwa Gatatu guhera saa kumi n’ebyiri n’igice ku isaha y’i Londres, nibwo abantu bazemererwa kujya gusezera ku mugogo w’Umwamikazi Elizabeth watanze afite imyaka 96.

Kuri uyu wa Mbere Umwami mushya Charles III yagegeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu muhango wo gusezera kuri Elizabeth II.

Isanduku irimo umugogo w'Umwamikazi Elisabeth yageze mu Bwongereza kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .