Hashize imyaka ine u Bwongereza bwikuye muri EU aho kuri ubu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer uherutse gutorwa n’Ishyaka rye ry’Abakozi, ashyigikiye umubano mwiza n’uyu muryango ariko nta kayihayiho ko kuwusubiramo bafite.
Iri kusanyabitekerezo rikozwe nyuma y’imyaka umunani Abongereza batoye muri kamarampaka, bakemeza kuva muri EU mu myaka ine yakurikiyeho.
Ikinyamakuru Politico cyanditse ko abaturage bagize ijanisha rya 59% by’abaribajijwemo bashigikiye ko habaye indi kamarampaka, batora gusubira muri uyu Muryango mu gihe 41% by’ababajijwe bavuze ko batifuza ko u Bwongereza bwawusubiramo.
Iri kusanyabitekerezo kandi ryerekenye ko abagera kuri 60% by’ababajijwe bashyigikiye ko habaho umubano mwiza na EU ariko bitabaye ngombwa gusubira muri uwo Muryango mu gihe 55% bo babona ko gutera umugongo EU atari icyemezo cyiza ku Bwongereza.
Muri Gashyantare uyu mwaka ikinyamakuru Bloomberg cyagaragaje ko kuva muri EU k’u Bwongereza byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange, cyane cyane ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa muri Muryango, ibyagize ingaruka ku giciro cya nyuma cy’umuguzi ndetse bikanagabanya ishoramari rituruka muri EU rigana mu Bwongereza.
Gusa hari abandi basesenguzi mu by’ubukungu batemeranya na byo bavuga ko ahubwo ibyo byatewe n’ingaruka za Covid-19 aho kuba kuva muri EU.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!