00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abongereza 51% basanga Minisitiri w’Intebe Liz Truss agomba kwegura

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 04:59
Yasuwe :

Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo YouGov, ryerekanye ko Abongereza barenga kimwe cya kabiri basanga Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, agomba kwegura ataramara n’ukwezi atowe.

Ni amatora yatangijwe mu gihe u Bwongereza bumaze icyumweru mu nkubiri y’ibibazo by’ubukungu na politiki. Abagera kuri 51% by’abatoye bemeje ko Truss agomba kwegura mu gihe abatora ko aguma ku butegetsi bangana na 25%.

Mu bo mu ishya ry’aba-Conservateurs batora, abagera kuri 36% basanga Truss yakwegura, ni mu gihe Abongereza muri rusange bangana na 54% basanga Minisitiri w’imari Kwasi Kwarteng, yakwegura, muri aba harimo 41% b’aba-conservateurs batora.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri nyuma y’uko mu cyumweru gishize hemejwe ko umusoro uzakatwa kugera kuri 19% ndetse n’umusoro ku nyungu ugakurwaho.

Ni imyanzuro izatangira gukurikizwa mu mwaka utaha nk’uko byemejwe na Kwasi Kwarteng.

Aba bayobozi bombi barashinjwa ko batumye impapuro mpeshwamwenda z’igihugu zigurishwa ku giciro cyo hasi, hakaba hari impungenge ko ubukungu bw’u Bwongereza bwagwa mu manga mu gihe nta cyakorwa.

Abongereza benshi bakomeje kwinubira Minisitiri w'Intebe Liz Truss ndetse barashaka ko yegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .