Abagera ku 1014 bivugwa ko ari bo bapfuye muri Turikiya na 582 ku ruhande rwa Syria. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje nk’uko Ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.
Umutingito wa mbere wari ku kigero cya 7,8 wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bari bagisinziriye. Uwa kabiri wabaye ahagana saa saba n’igice ku isaha yo muri icyo gihugu.
Perezida wa Turikiya, Erdogan yavuze ko uretse abapfuye hari n’abarenga 5300 bakomeretse.
Abayobozi ku rwego rw’Isi bemeye kohereza ubufasha muri Turikiya nyuma y’aho iki gihugu gisabye ko amahanga agitabara.
Abaturage babarirwa muri za miliyoni bo muri Turikiya, Liban, Syria, Chypres na Israel bumvise uyu mutingito.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!