Aba bimukira bari bahagurukiye ku cyambu kiri mu Mujyi wa Boulogne-sur-mer mu Bufaransa mu rukerera rw’itariki 15 Nzeri 2024.
Nyuma y’igihe gito ubwo bwato buhagurutse bugeze mu Majyepfo y’uwo Mujyi, nibwo bwaniniwe gukomeza kugenda uko bisanzwe bitewe n’impamvu zitaramenyekana, butangira kurohama mu mazi.
Inzego z’ubutabazi zamenye ko ubwo bwato butangiye kugira ibibazo byo kugenda zihita zitangira ibikorwa by’ubutabazi aho zarohoye abagera kuri 53 bagarurwa mu Bufaransa.
Ubu bwato burohamye nta byumweru bibiri birashira ubundi bwato bwari butwaye abimukira burohamye muri iyo nzira, abagera kuri 12 barapfa harimo umwana n’umugore utwite.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rigaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abimukira bagera kuri 45 bamaze gupfa bagerageza kwambuka kwinjira mu Bwongereza, uyu ukaba ari wo mubare munini ugaragaye kuva mu 2021.
Ni mu gihe abarenga ibihumbi 21 bo babashije kwambuka bagana mu Bwongereza mu gihe icyo gihugu berekezamo gitangaza ko kikiri gushakira umuti ubwo bwiyongere bukabije bw’abimukira bajyayo banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!