Abazajya bakurikiranwa muri ubwo buryo ni abageze mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe. Leta y’u Bwongereza yihaye inshingano zo kujya ibakurikirana mu gihe cy’amezi 12 kuko aribwo bazaba bashobora kuba bakurwa mu gihugu bakajyanwa ahandi.
U Bwongereza buherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda agena ko abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda.
Abambere bari kuva mu Bwongereza ku wa Gatatu w’iki Cyumweru gusa uwo mwanzuro waburijwemo n’Urukiko Rushinzwe kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rw’u Burayi.
Umwanzuro wo kuzajya bambikwa icyo gikomo cy’ikoranabuhanga ugamije kumenya aho baherereye no kubona uburyo bworoshye bwo gukurikirana ubusabe bwabo nk’abifuza ubuhungiro.
Abantu bazajya bambikwa icyo gikomo, hari amasaha bazaba batemerewe gukora ingendo, abazajya babirengaho bazajya bafungwa cyangwa se bakurikiranwe n’ubutabera.
Ntabwo birasobanurwa neza abazajya bambikwa icyo gikomo gusa leta y’u Bwongereza ivuga ko batarimo abana n’abagore batwite.
Hazajya harebwa niba kwambika icyo gikomo umuntu bidashobora kumutera ikibazo cy’ihungabana ryo mu mutwe cyangwa se niba mu buzima bwe ataba yarigeze akorerwa iyicarubozo cyangwa se ubucakara n’ibindi bisa nabyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!