Aba bose batwawe n’ubwato buto bambutse umuhora uzwi nka English Channel. Iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko ababambutsa barimo kubifashwamo n’uko inyanja imeze neza. Kuri uyu wa gatanu gusa hambutse abimukira 50 barimo abagore n’abana bato.
U Bwongereza kandi bukomeje intambara yo guhangana n’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’abariyo badafite ibyangombwa, aho kuri uyu wa Gatanu hari abanya-Albania, basubijwe iwabo.
Kuwa kane hari abimukira 65 binjiye, mu gihe kuwa gatatu nta n’umwe. Ku cyumweru gishize hari abimukira 254 binjiye mu Bwongereza bahagejejwe n’ubwato burindwi, mu gihe bucyeye bwaho bari 293. Kuwa kabiri baragabanyutse bagera ku 149.
Abimukira n’impunzi bakomeje kwisukiranya mu Bwongereza mu gihe buherutse kugirana amasezerano n’u Rwanda agena ko ruzajya rwakira abimukira n’impunzi bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko kohereza abimukira n’impunzi mu Rwanda bizatangira vuba cyane.
Ati "Turimo gusoza ibijyanye n’urugendo rwacu rwa mbere rujya mu Rwanda mu mugambi wo guhangana na ba rusahuriramunduru binjiza abantu mu buryo butemewe mu Bwongereza".
U Bwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro. Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48.540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003. Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28.526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!