The Evening Standard yatangaje ko abenshi mu bimukira bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagaragaye muri ubwo bwato, ari abana n’abagore.
Imibare y’abinjiye kuri uyu wa Gatandatu yatumye uyu mwaka uca agahigo ku Bwongereza mu kwinjirwamo n’abimukira benshi mu mezi arindwi ya mbere, ugereranyije n’indi myaka itatu ishize.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko kuva umwaka wa 2022 watangira, muri icyo gihugu hamaze kwinjira abimukira 13,270, nyamara mu gihe nk’icyo umwaka ushize hari hamaze kwinjira abimukira 6,659 na 2,459 mu 2020.
U Bwongereza ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byugarijwe n’ubwinshi bw’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kenshi bigirwamo uruhare n’abantu babigize ubucuruzi, aho abimukira babanza kubishyura amafaranga menshi ngo babageze mu bihugu by’i Burayi, bamwe bagacuruzwa.
Nibyo byatumye muri Mata uyu mwaka, Leta y’icyo gihugu igirana ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranye n’amategeko, mu rwego rwo kugenzura abajuje ibisabwa ku buryo bakwakirwa mu Bwongereza, abandi bagafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda cyangwa se gusubira mu bihugu baturutsemo ku babishaka.
Guverinoma y’u Bwongereza, ku wa Gatanu ushize yijeje ko nubwo Minisitiri w’Intebe Boris Johnson agiye kwegura, bitazasubika iyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, dore ko igitegerejwe ari umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko bamwe mu bajuririye icyo cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!