00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abihinduje igitsina bakumiriwe mu gisirikare cya Amerika

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 15 February 2025 saa 09:06
Yasuwe :

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko kitazongera kwakira abihinduje igitsina mu ngabo, ndetse ko n’abari bafite gahunda yo kubikora bakumiriwe.

Byanyujijwe mu itanganzo igisirikare cya Amerika cyashyize ku rubuga rwa X ku wa 14 Gashyantare 2025, aho rivuga ko abihinduje igitsina batazongera kwakirwa mu ngabo.

Ryashimangiye kandi ko igisirikare cy’iki gihugu cyahagaritse inzira zose z’ubuvuzi zijyanye no kwihinduza igitsina ku basirikare bari mu ngabo za Amerika ubu, bivuze ko batemerewe kubikora igihe cyose bakiri mu ngabo.

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ibi bigomba guhita bitangira gukurikizwa. Gusa rivuga ko abari mu gisirikare bari barihinduje igitsina kera bazakomeza gukora, ariko nta bandi bashya bemerewe kwihinduza igitsina bari mu ngabo.

Ibi bibaye nyuma y’iteka ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump ku wa 27 Mutarama 2025, rigena ko muri Amerika hemewe ibitsina bibiri, gabo na gore.

Trump yabujije bwa mbere abantu bihinduje igitsina kujya mu gisirikare cya Amerika mu 2017. Icyakoze Perezida Joe Biden yakuyeho iryo tegeko nyuma gato yo gutangira imirimo mu 2021, gusa Trump yongeye kurisubizaho muri manda ye ya kabiri.

Kugeza ubu igisirikare cya Amerika gifite abagera kuri 15 000 bihinduje igitsina.

Abihinduje igitsina bakumiriwe mu gisirikare cya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .