00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi barimo Macron bageze i Kyiv, u Bushinwa bwiyemeje gufasha u Burusiya: Agezweho muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 June 2022 saa 01:51
Yasuwe :

Abayobozi b’ibihugu bitatu by’i Burayi bageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuri uyu wa Kane mu kwereka icyo gihugu ko bifatanyije nacyo mu ntambara kiri kurwanamo n’u Burusiya.

Abo bayobozi ni Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi.

Abo bayobozi bageze muri Ukraine bagiye muri gariyamoshi yahagurutse muri Pologne mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane.

Nubwo bageze i Kyiv, hashize iminsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ashinja Macron na Scholz kudakora ibishoboka byose ngo igihugu cye kineshe u Burusiya, haba mu kugiha intwaro zihagije no gufatira ibihano bikakaye u Burusiya.

Macron yijeje Ukraine ubufasha bwose bushoboka bw’u Bufaransa, kandi abwira abaturage b’icyo gihugu ko babari inyuma. Yabivugiye mu mujyi wa Irpin uri mu marembo ya Kyiv.

Biteganyijwe ko abo bayobozi bagirana ibiganiro na Zelensky, bagasura ahiciwe abanya-Ukraine mu ntambara bamazemo amezi ane n’u Burusiya.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi bageze muri Ukraine

U Bushinwa bwiyemeje gufasha u Burusiya mu by’umutekano

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasezeranyije mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko u Bushinwa bwiteguye gufasha u Burusiya mu bishoboka byose, kugira ngo icyo gihugu kibashe kurinda umutekano n’ubusugire bwacyo.

Xi Jinping wujuje imyaka 69 kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye na Putin kuri telefone yamwijeje ubufatanye butajegajega hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya.

Ni ubwa kabiri aba bayobozi bombi baganiriye guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo u Burusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine.

U Bushinwa bwirinze kugaragaza ko ibyo u Burusiya burimo muri Ukraine ari intambara, bavuga ko ari ibikorwa byihariye nkuko u Burusiya bubyita.

Xi kuri uyu wa Gatatu yasabye Putin n’izindi mpande bireba gukora ibishoboka byose bagakemura mu mahoro ibibazo by’umutekano muri Ukraine.

Ukraine yiteguye kwisubiza intara ya Crimea

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Oleksiy Reznikov, yavuze ko biteguye kwisubiza intara ya Crimea bambuwe n’u Burusiya mu 2014, ndetse bakisubiza ibice bya Donbas bakomeje gutakaza.

Oleksiy Reznikov yabwiye CNN ko iyo ntara bazayisubiza babikesheje ubufasha bazahabwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati "Tuzisubiza ibice byacu byose uko bingana harimo na Crimea. Gusa tuzabigendamo gahoro, intambwe ku yindi."

Yavuze ko icya mbere bagiye gukora ari ugushyira ibintu ku murongo ku buryo bahangana bemye n’u Burusiya, badatakaje byinshi.

Yavuze ko ikindi bazakora ari ugusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya mu birindiro zahozemo mbere ya tariki 24 Gashyantare uyu mwaka.

Icya gatatu ngo ni ukuganira n’abaterankunga uburyo bashobora kwisubiza intara ya Crimea batakaje mu 2014.

Intara ya Crimea yisubijwe n'u Burusiya mu 2014

U Burusiya bwemeye kurekura ubwato butwaye ingano zo muri Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko bugiye gutanga inzira ku bwato butwaye ingano n’ibizikomokaho biturutse muri Ukraine, byari bimaze igihe byarimwe inzira biparitse ku byambu byo ku nyanja y’Umukara.

Turikiya igenzura inyanja y’umukara yijeje ko izafasha ubwo bwato kunyura mu nzira zitarimo ibisasu bishobora kubwangiza.

Ubwo bwato bupakiye ingano zivuye muri Ukraine, bwari bumaze igihe buparitse ku byambu guhera muri Gashyantare ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Byagize ingaruka ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka ku ngano hirya no hino ku Isi n’ibindi.

Umuryango w’Abibumbye umaze iminsi mu biganiro bigamije gutuma ibicuruzwa byaturukaga muri Ukraine n’u Burusiya bikomeza kuboneka ku isoko, kuko byatumye ibiciro byiyongera.

U Burusiya bwo buvuga ko impamvu ibicuruzwa byabwo byabuze ku isoko, ari ukubera ibihano bwafatiwe n’ibihugu by’i Burayi.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Vassily Nebenzia yagize ati "Twe tuzatanga inzira ariko ntabwo ibyo kwizera umutekano w’ibyo bicuruzwa bitureba."

Ambasaderi Vassily Nebenzia yavuze ko inzira nyinshi zo mu nyanja y’umukara zatezwemo imitego na Ukraine, bityo ko ari ngombwa kubanza kuyitegura cyangwa gushaka inzira nziza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu, yavuze ko gutegura iyo mitego byafata igihe, ahubwo ngo icyo bazakora ari ugushaka inzira nziza zitarimo imitego ubwo bwato bwanyuzwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .