00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Belarus yashinjwe kuyobya indege ishaka guta muri yombi umunyamakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje abayobozi bane ba Belarus icyaha cyo kuyobya indege ku bushake bagamije guta muri yombi umunyamakuru utavuga rumwe na Leta y’iki gihugu.

Ibi byabaye muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo Leta ya Belarus yategekaga indege ya Sosiyete ya Ryanair yari inyuze mu kirere cyayo, guparika ku kibuga cy’indege cyo mu Murwa Mukuru wa Minsk, maze inzego z’umutekano zita muri yombi umunyamakuru Roman Protasevich w’imyaka 27 n’umukunzi we, Sofia Sapega.

Iki gihe abayobozi b’iki gihugu ngo babeshye ko iyi ndege yari igiye i Vilnius muri Lithuania ivuye i Athens mu Bugeriki, ishobora gutegwamo igisasu, basaba ko ihagarara igitaraganya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yavuze ko iki cyaha cyagizwemo uruhare n’abayobozi bane bo muri Belarus barimo Leonid Mikalaevich Churo uyobora Ikigo gishinzwe ibijyanye n’indege na Oleg Kazyuchits umwungirije. Abandi ni Andrey Anatolievich Lnu na Fnu Lnu bakora mu nzego z’umutekano.

Yakomeje avuga ko Churo ubwe yihamagariye abashinzwe kuyobora indege, ababwira ko bagomba kubwira iyi ndege ya Ryanair igahagarara igitaraganya kuko ishobora gutegwamo igisasu.

Yavuze ko aba bagabo iyo baba bari mu maboko y’Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gukatirwa igifungo cya burundu.

Abayobozi b’iyi ndege barabyubahirije barahagarara ariko nyuma biza kugaragara ko ibyo kugabwaho iki gitero byari ikinyoma, ahubwo Leta ya Belarus yashakaga gufata uyu munyamakuru utavuga rumwe nayo.

Roman Protasevich utavuga rumwe na Leta ya Beralus yahise afungwa cyakora muri Kamena 2021, ararekurwa afungirwa iwe mu rugo.

Uyu musore wimukiye muri Lithuania mu 2019, ni umwe mu barwanyije bikomeye amatora ya Perezida aherutse gutsindwa na Alexander Lukashenko w’imyaka 66, umaze imyaka 27 ku butegetsi.

Protasevich yakunze kunenga uyu muyobozi ufatwa ‘nk’umunyagitugu wa nyuma usigaye mu Burayi’, ndetse akaba yari afitanye imikoranire n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Lukashenko.

Abayobozi bane ba Belarus bashinjwe kuyobya indege bagamije gufata utavuga rumwe na Perezida Lukashenko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .