Babitangaje kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mbere y’umunsi umwe ngo batangize Car Free Day mu mijyi yabo.
Meya wa Paris, Anne Hildalgo na mugenzi we wa Bruxelles Philippe Close mu itangazo basohoye, bavuze ko hakenewe ingamba zihuse mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zituruka ku buzima riterwa n’ihumana ry’ikirere riva ku myotsi y’ibinyabiziga.
Kuri iki Cyumweru nibwo i Paris na Bruxelles habaye Car Free Day nka kimwe mu bikorwa bigize ibirori ngarukamwaka by’umurage w’abanyaburayi, ‘European Heritage Days’.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi muri uwo mujyi hateganyijwe uduce dutandatu tuzajya dukumirwamo imodoka. Turimo Ile de la Cite na Ile Saint-Louis, Louvre, Opera, Chatelet na Marais.
Ibi bizatangirana n’itariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka, imodoka zemererwe gusa guca mu yindi mihanda minini inyura muri utwo duce.
Ubuyobozi bwa Paris bwizera ko bizagira uruhare runini mu kugabanya umwuka uva mu binyabiziga wangiza ikirere.
Hagati ya 2017 na 2018, mu mujyi wa Paris ibyuka byangiza imodoka byagabanyutseho 6%, bikaba ari ubwa mbere habaye igabanyuka nk’iryo mu gihe gito.
Car Free Day ni igikorwa kimaze kumenyerwa no mu Mujyi wa Kigali, aho buri Cyumweru cya Mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi ari iminsi yahariwe siporo rusange, ibinyabiziga bigakumirwa mu mihanda imwe n’imwe.
Mu Rwanda cyatangiye tariki 29 Gicurasi 2016. Ni igikorwa kigamije gufasha abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza ariko haberamo n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.
Kuva Car Free Day yatangira mu Rwanda abantu barenga ibihumbi bitandatu bamaze kwitabira igikorwa kiberamo cyo kwipimisha indwara zitandura. Muri bo, 70% ni ab’igitsina gabo.
TANGA IGITEKEREZO