00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba Israel batangiye gusubiranamo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 May 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Benny Gantz uri mu kanama kadasanzwe kayoboye Israel muri ibi bihe iri mu ntambara, akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, ashobora kwegura mu minsi ya vuba nyuma yo kutumvikana na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Uyu mugabo yari yatanze nyirantarengwa, aho yari yabwiye Netanyahu ko agomba gushyiraho gahunda izagenga uburyo bw’imiyoborere nyuma y’intambara icyo gihugu kirimo mu gace ka Gaza, aho yifuzaga kumenya uburyo Palestine izafatwa.

Netanyahu wakunze kubazwa iki kibazo, yavuniye ibiti mu matwi, ibyarakaje Gantz usanzwe atavuga rumwe n’uyu mugabo.

Ibintu byahinduye isura ku mpande zombi ubwo uyu mugabo yavugaga ko adashobora gukomeza gukorana na Netanyahu mu gihe atiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yamusabye.

Gantz kandi anenga Netanyahu avuga ko akorerwamo n’abantu bafite ibitekerezo bidakwiriye, bamugira inama mbi zirushaho gushyira inyungu za Israel mu makuba, cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Gantz akomeje kujya mu mazi abira nyuma yo kurushwa amanota na Netanyahu, wishimiwe cyane n’abaturage ku buryo ku nshuro ya mbere kuva iyi ntambara yatangira, ari we wifuzwa na benshi mu gukomeza kuyobora Israel.

Uyu ni umwanya wari ufitwe na Gantz kuva mu ntangiriro z’iyi ntambara, ku buryo byanavuzwe ko ari we wari ufite amahirwe yo kumusimbura mu gihe yaramuka yeguye, icyakora ibi byose bisa nk’ibiri guhinduka muri iyi minsi.

Gantz na Netanyahu ntibasanzwe bajya imbizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .